Surprise Me!

Kizito Mihigo chante: Ndibutse - Soirée de la mémoire

2007-10-09 22 Dailymotion

Le 7 avril 2007, à Bruxelles, lors de la Soirée de la Mémoire des victimes du génocide de 1994 au Rwanda, Kizito Mihigo (www.organistecompositeur.com) chante : NDIBUTSE (Je me souviens)Chanson d'une très grande émotion.

Remarquez vous meme les effets de cette composition dans le publique

VOICI LE TEXTE DE LA CHANSON (Pour ceux qui comprennent)

Je m'efforce de vous faire la traduction, à bientot)

Ndibutse, Ndibutse.

Nibutse ya mahano y'urugomo, rwagwiriye imbaga y'abavukarwanda. Nibutse ibikomere twatewe n'iyi si. Nibutse ko umunsi umwe nanjye nari umutesi, maze ubundi ngahinduka impfubyi. Nibuka ko kamere-muntu itagira imbazi. Nibuka ko Urukundo rutabaho, niba abantu tutemeye Imana. NiYo mvano, niYo soko y'Urukundo nyakuri. NiYo mwungeri w'intama, niYo Shingiro. NiYo dukesha kuramuka no kuramba, niYo soko y'Urukundo niYo nzira n'Ukuri. Ishishikaza abayishaka, isanganira abayisanga. Yanga ishema ry'abagiranabi, yanga kwigamba kwa Sekibi. Yumva abayitakira, nimuze natwe twibarize:

Mbese Mana nkubaze? Wari uri he cya gihe? Cya gihe nababaye nzira ubusa kandi ufite imbaraga, kandi uri umutabazi udahigwa. Cya gihe wari uri he Nyagasani? Ngwino usubize imitima y'abana bawe bakwizera.

Ngwino utwumvishe twe abakwemera, ko Wowe utakwicwa n'umupanga. Ngwino utubwire iby'ubwo buzima butari ubu bwa hano ku isi, maze uze unadutere umwete n'umurava dutsinde ibigeragezo, maze natwe tubashe kubabarira no kwihangana. (x2)

Igihe nari nihebye Nyagasani, nagusezeranije ko uramutse undokoye, nanjye nakubera indahemuka mu buzima bwanjye nzaba nshigaje, nzagerageza kukwitwaraho, nzakubera imfura nzaba intumwa yawe.

Ngiyi inshingano yanjye Nyagasani, yinkomereze. Iteka ujye uhora uyinyibutsa, sinzice amasezerano; ndetse bijye bimbera n'urwibutso rw'abanjye bagusanze; Ibyo nimara kubyuzuza, uzankoreshe icyo ushaka, jye nzaba mfite amahoro mu mutima wanjye; Maze umunsi umwe koko Dawe, uzanyiyerekera ko ntibeshye; AMEN

Buy Now on CodeCanyon