Madamu Jeannette Kagame yabwiye abanyamuryango ba Unity Club Intwararumuri ko badakwiye kwihanganira na rimwe ibitekerezo bigamije gusenya Ubunyarwanda n’ibyo u Rwanda rumaze kugeraho, ahubwo ko bakwiye gushyira Umunyarwanda imbere, bagakora neza inshingano zimakaza iterambere muri rusange.<br /><br />Ibi Madamu Jeannette Kagame yabitangaje kuri uyu wa 6 Ugushyingo 2020, ubwo yatangizaga ku mugaragaro umwiherero w’Umuryango Unity Club Intwararumuri abereye umuyobozi, wabereye mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko ku Kimihurura.<br /><br />Madamu Jeannette Kagame yikije cyane ku kwibutsa abanyamuryango ba Unity Club inshingano biyemeje zo kwimakaza gushyira imbere Ubunyarwanda nk’isano isumba izindi.
