Pasiteri Zigirumugabe Antoine watangije umurimo w’Imana muri Paruwasi ya Remera mu 1986 yasezeranye n’umugore wa kabiri nyuma y’imyaka isaga ibiri uwa mbere yitabye Imana.

Uyu mukozi w’Imana w’imyaka 70 yahamije isezerano ryo kubana na Mukakabanda Sidonie imbere y’amategeko mu muhango wabereye mu Murenge wa Kimihurura kuri uyu wa 21 Kanama 2020.

Pasiteri Zigirumugabe Antoine n’umugore we bari bagaragiwe n’abiganjemo abana babo bagaragazaga akanyamuneza ko kubona ababyeyi babo bahamije isezerano ryo gusazana.

Ni ibirori byabaye hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19, abawitabiriye bari bambaye udupfukamunwa ndetse umubare w’abitabiriye igikorwa cyo gusezerana ntibarenze 15.

Subscribe: https://www.youtube.com/IgiheTV?sub_confirmation=1
Facebook: https://web.facebook.com/igihe
DailyMotion: https://www.dailymotion.com/igihetelevision
Twitter: https://twitter.com/IGIHE
Instagram: https://www.instagram.com/igiheofficial
Flickr: https://www.flickr.com/photos/igihepictures/
Website: http://igihe.com/

#IGIHE #Rwanda #Ubukwe_bwa_Pasiteri