Polisi y’u Rwanda kuri uyu wa Gatandatu yerekanye abantu barindwi bakekwaho ubufatanyacyaha mu gutega umumotari bakiba moto ye bakanayihindurira ibirango.

Aba bakekwaho ubu bujura bose uko ari barindwi bahurira kuba barafatanyije mu kwiba umumotari witwa Habyarimana Isdore, ukomoka mu karere ka Kamonyi mu murenge wa Ngamba, aho batatu muri bo bafatanyije kwiba moto, babiri bafatanya kuyihisha naho abandi babiri bafatanya guhindura ibirango bya moto.

Umwe mu bafashwe ukomoka mu karere ka Ruhango, mu murenge wa Mbuye, yavuze ko we na bagenzi be bacuze umugambi wo kwiba uwo mumotari, bakamuzana ku Ruyenzi bamukuye Nyabugogo bakamutega bakoresheje umugozi, maze we ahita ajya kuyihisha.

Subscribe: https://www.youtube.com/IgiheTV?sub_confirmation=1
Facebook: https://web.facebook.com/igihe
DailyMotion: https://www.dailymotion.com/igihetelevision
Twitter: https://twitter.com/IGIHE
Instagram: https://www.instagram.com/igiheofficial
Flickr: https://www.flickr.com/photos/igihepictures/
Website: http://igihe.com/

#IGIHE #Rwanda