Surprise Me!

Akarere ka Nyaruguru kaje ku isonga mu mihigo ya 2019/20, Rusizi iba iya nyuma

2023-12-30 19 Dailymotion

Akarere ka Nyaruguru kaje ku isonga mu kwesa imihigo y’umwaka wa 2019/20 n’amanota 84% gakurikiwe n’aka Huye na Rwamagana nka dutatu twa mbere mu gihe Nyabihu, Karongi na Rusizi aritwo twa nyuma.

Gutangaza uko uturere twakurikiranye byamurikiwe Umukuru w’Igihugu mu muhango wabereye muri Epic Hotel i Nyagatare kuri uyu wa Gatanu, nyuma y’uko iki gikorwa cyari cyasubitswe umwaka ushize kugira ngo havugururwe ibiba bikubiye mu mihigo.

Ubwo yamurikaga uko imihigo ya 2019/2020 yashyizwe mu bikorwa ndetse n’ibikorwa by’ingenzi bizibandwaho mu mihigo y’umwaka wa 2020/2021, Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yavuze ko mu rwego rw’Intara, Uburasirazirazuba bwaje ku isonga, bukurikirwa n’Amajyepfo, Umujyi wa Kigali, Amajyaruguru mu gihe Uburengerazuba aribwo bwaje ku mwanya wa nyuma.

Uturere dutatu twa mbere muri uyu mwaka ni Nyaruguru yagize amanota 84%, Huye yagize 82.8% na Rwamagana yagize 82,4%. Rusizi yabaye iya nyuma yagize amanota 50%.

Subscribe: https://www.youtube.com/IgiheTV?sub_confirmation=1
Facebook: https://web.facebook.com/igihe
DailyMotion: https://www.dailymotion.com/igihetelevision
Twitter: https://twitter.com/IGIHE
Instagram: https://www.instagram.com/igiheofficial
Flickr: https://www.flickr.com/photos/igihepictures/
Website: http://igihe.com/

#IGIHE #Rwanda

Buy Now on CodeCanyon