Madamu Jeannette Kagame yabwiye abanyamuryango ba Unity Club Intwararumuri ko badakwiye kwihanganira na rimwe ibitekerezo bigamije gusenya Ubunyarwanda n’ibyo u Rwanda rumaze kugeraho, ahubwo ko bakwiye gushyira Umunyarwanda imbere, bagakora neza inshingano zimakaza iterambere muri rusange.

Ibi Madamu Jeannette Kagame yabitangaje kuri uyu wa 6 Ugushyingo 2020, ubwo yatangizaga ku mugaragaro umwiherero w’Umuryango Unity Club Intwararumuri abereye umuyobozi, wabereye mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko ku Kimihurura.

Madamu Jeannette Kagame yikije cyane ku kwibutsa abanyamuryango ba Unity Club inshingano biyemeje zo kwimakaza gushyira imbere Ubunyarwanda nk’isano isumba izindi.

Subscribe: https://www.youtube.com/IgiheTV?sub_confirmation=1
Facebook: https://web.facebook.com/igihe
DailyMotion: https://www.dailymotion.com/igihetelevision
Twitter: https://twitter.com/IGIHE
Instagram: https://www.instagram.com/igiheofficial
Flickr: https://www.flickr.com/photos/igihepictures/
Website: http://igihe.com/

#IGIHE #Rwanda #UnityClub